Mujawamariya Antointte ni umukobwa ukiri muto mu buzima busanzwe ni umworozi wo mu karere ka Rusizi akaba yorora ingurube ndetse n’inkoko ibi byose akaba abikora abikunze ndetse akanabikora nk’akazi ke ka burimunsi.
Uyu muworozi avuga ko yatangiriye ku mushinga w’ikoko ariko bibanza kwanga kubera kuburya ubushobozi bwo kuzigaburira, ariko umutima wo gutangira ubworozi watangiriye ku nkoko kuko mu nkoko yatangiriyeho zarapfuye arokora inkoko eshanu zonyine, nyuma yo guhura nicyo gihombo uyu mworozi yagurshije inkoko yari yasigaje hanyuma yinjira mu bworozi bw’ingurube agura akagurube gato ndetse anubaka ikiraro. Iyi ngurube igeze ku mezi ane yarayigurishije kuko yari yayiguze mirongo itandatu by’amanyarwanda nyuma yayo mezi bamuha ibihumbi Magana ane na mirongo itatu (430,000frw); nyuma yo kubona aya mafaranga yaguzemo izindi ngurube ebyiri nto, kuko n’ikiraro yari yamaze kucyagura ndetse akomeza no kugenda yagura ubworozi bwe aho yanagurishije ingurube nto yari irimo noneho agatangira ubworozi bw’inkoko z’inyama 500 byose bibangikanye n’ubworozi bw’ingurube.
Nyuma yo guhura n’igihombo kuri utacitse intege?
Sinacitse intege kuko nabonaga naba nsinzwe cyane, ahubwo naravuze ngo reka mpindure nge mu ngurube wenda niho hari amahirwe yanjye.
Kuri ubu urabibona ute?
Kuri ubu ibintu bimeze neza kuko ubu nta kibazo nfite mu bworozi bwanjye arko icyo mvuga ni uko kudacika integer bishobora gutuma umuntu agera kure, ndanashishikariza bandi kuba bakwinjira mu bworozi kuko nabwo butanga mafaranga.
Ku bijyanye n’ubujura byo bimeze gute mu karere ka Rusizi?
Natwe turara twunva kugirango amatungo yacu batayiba uburyo twe twubaka ibiraro tubyumaka nta miryango ziba zipfukiranye, kuko iyo agatotsi kagutwaye wenda umujura akarwana no kuba yakuraho imbabari wenda urusaku rutuma wicura mukabatesha.
Inama ugira urubyiruko ni izihe?
Urubyiruko ndarusaba gukura amaboko mu mifuka rugakora kuko iyo udakoze urasabiriza, ariko iyo wiyeguriye umurimo nawe uhangana n’ubukene.
Ubworozi bwanjye ndabukomeje nubwo wenda ntaragera kuri gahunda yo guteza intanga ariko ubu njyana ku bipfizi , ariko nabyo biranfasha ariko ndasaba Leta ngo natwe batwegere kuko hari ibyo twumva ku maradiyo nka nkunganire cyangwa inkunga zitangwa mu bworozi ariko njye mba nunva ahari hari abo byagenzewe gusa nanjye ngize amahirwwe yo kugerwaho nanjye nakwagura ubworozi bwanjye kuko njye imbaraga ndazifite kandi kwishyura ntibyananira.




