Mu Rwanda Ubuvuzi bw’Amatungo buragenda butera imbere cyane yaba mu Bworozi bw’Amatungo magufi cyangwa se mu matungo mare mare;Maganga Chantal ukorera kampani izwi nka United agrovet arasaba Abaganga b’Amatungo guhora bihugura Kuko ngo gukarishya ubumenyi byongera ikizere no kunoza umwuga muri Rusange. Ubwo Uyu muganga yari mu kiganiro ZAHABU YA TWESE Gita mbuga kuri BTN TV, abajijwe ku buryo abona abavuzi b’amatungo mu Rwanda yagize ati “Dufite Abaganga beza mu gihugu Ariko nkuko iterambere ryihuta ni nako tugomba kunva ko no gukarishya ubumenyi tujyana n’igihe ari Ingenzi.” Yakomeje avuga ko byumwihariko nka kampani ya United AGROVET aricyo yaziye aho izajya itanga amahugurwa yaba ku buryo bwa online ndetse no mu buryo bwo guhurira hamwe.
Abajijwe uko abona Ubworozi Bw’Inkoko bugenda buzamuka, dr Chantal yavuze ko Uyu Ari umwuga utunze benshi Kandi urimo amafaranga ariyo mpamvu abaganga b’amatungo bakabaye bongera ubumenyi Kuko ngo wasangaga ahanini bibanda mu Bworozi bw’Amatungo maremare amagufi atitabwaho cyane Kuko ari ibworozi bwakorwaga gakondo.

dr Chantal wa United AGROVET Ubwo yari mu kiganiro kuri BTN Tv
Ku murongo wa Telephone Ubwo yagishwaga inama n’aborozi b’Inkoko Kuko ariyo nsanganyamatsiko yari yaganiriweho, Umworozi umwe yabajije ati” nkunda Korora inkoko yewe ndashaka kubyinjiramo by’umwuga Ariko ati izo noroye mu matotoro hazamo amaraso!
Mu kumusubiza muganga Chantal yamubajije uburyo akoresha mu Bworozi bwe Ariko umworozi avuga ko abana nazo munzu, muganga amubwirako impamvu Ari umwanda Ariko nanone kubana namatungo munzu bitemewe Ahubwo yatangira kororera mu kiraro kugirango yirinde ibibazo harimo no gupfusha amatungo ye.

Ifoto igaragaza insanganyamatsiko yaganirwagaho.
Ahenshi mu Rwanda usanga hari aborozi kandi boroye kinyamwuga,kandi banafite abaganga babafasha mu bworozi bwabo,ariko ubumenyi buvanwa ku ntebe yishuri butandukana kure nibyo ahanini umuganga ahura nabyo mu borozi ariyo mpamvu bagirwa inama yo guhora bakarishya ubumenyi.
Ikigo United Agrovet Kihaye intego yo kujya gihugura abaganga b’amatungo rimwe mu kwezi bigakorwa mu buryo bwa Online ndetse na rimwe mu mezi atatu bigakorwa imbonankubone.


Imanirankunda Jean Paul
Umwanditsi
