Mu gihe Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kunywa no gukoresha ibikomoka ku mata, Girubuzima Cooperative yo mu Murenge wa Matimba, mu Karere ka Nyagatare, iratanga umusanzu mu guteza imbere ibikomoka ku mata binyuze mu gukora ikivuguto cya Girubuzima, kizwiho uburyohe n’imiterere yihariye.

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kunywa no gukoresha ibikomoka ku mata, Girubuzima Cooperative yo mu Murenge wa Matimba, mu Karere ka Nyagatare, iratanga umusanzu mu guteza imbere ibikomoka ku mata binyuze mu gukora ikivuguto cya Girubuzima, kizwiho uburyohe n’imiterere yihariye.
Kuri ubu ubwo mu Rwanda harimo kubera expo y’ibihugu bya Afurika y’I burasirazuba iyi koperative nayo ikaba yafashe iyambere mu guha serivise abanyarwanda barimo kwitabira iyi expo. Umuyobozi w’iyi koperative madame Rosete yavuze ko bo nk’abagore ubundi kera wasangaga bahera ku ruhimbi gusa mu gucunda ntibajye ahagaragara ariko binyuze mu miyoborere myiza kuri ubu nabo bakaba baragiye ahagaragara yagize ati “kuri ubu umugore yahawe ijambo si nka kera umugore yahoraga ku mashyiga gusa.”
Iki kivuguto gikozwe mu mata yuzuye (Whole Milk) yanyujijwe mu nzira yo kuyatunganya kikaba ikinyobwa gakondo Abanyarwanda bamaze igihe bakunda, nk’uko ubusanzwe akarere ka Nyagatare ari akarere karangwa n’ubworozi Rosette avuga ko amata batunganya abantu bayakunda cyane ndetse ari naho ahera avuga ko biri mu byatumye bitabira iyi expo.
Yagize ati “ Amata yacu ni ngombwa ko abanyarwanda bayamenya ari nayo mpavu kuri ubu twayazanye kandi tukayazana ku bwinshi twizeye ko mu minsi tuzamara muri iyi expo abanyarwanda batazabura amata yo kunywa”
Ikivuguto cya Girubuzima kirimo intungamubiri zitandukanye zirimo poroteyine, ibinure, karubohayiderate, kalisiyumu ndetse na za vitamini A, B Complex, C na D, bifasha umubiri kubona intungamubiri zikenewe mu mikorere myiza yawo.
Uretse kuba ikivuguto ari kimwe mu bikundwa n’ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda, ni n’umusaruro ugaragaza amahirwe ari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, cyane cyane mu kongerera agaciro amata no guteza imbere amakoperative akora ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ikivuguto cya Girubuzima kiri mu gikoresho cya litiro 5, ndetse na litiro 1 hakaniyoyengeraho ibizwi nka yogati yaba inini ndetse n’into bikaba bisaba kubikwa muri firigo ku gipimo cya 4°C kugira ngo gikomeze kugumana ubwiza bwacyo.
Uretse kuba batunganya ikivuguto ndetse na yogati, ni uko iyi koperative kandi inakora amavuta y’inka yaba ayo kurya ndetse n’ayo kwisiga kandi bakaba baranahae ikirango cy’ubuziranenge ari nabyo bihamya umwimerere wabo
Koperative girubuzima ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa matimba.
Contact 📞 0788469860



yanditswe na:
IMANIRANKUNDA jean Paul
