Yayobotse inzira yo kuvana amaboko mu mufuka ashinga Denuse coffe Catering

Mu Rwanda urubyiruko rukangurirwa kwihangira imirimo kugirango ruhashye ubushomeri.Mu Karere ka Bugesera Umukobwa ukiri muto Denise UWIDUHAYE ubu Ukora umwuga wo gutunganya I Kawa ndetse no kubyigisha abandi Kuri ubu yahisemo kutabyihererana Ahubwo ashyiraho uburyo bwo Gukorana nabanyabirori.

Uyu mwari avuga ko yazamutse yumva ikawa mu mateka Ariko ariko akabona abakora umurimo wo kuyitunganya hari aho ubavana naho ubageza. Kuri ubu avuga ko ariwe mwuga yihebeye ndetse ko no gutanga ubumenyi ku bandi atazahwema kubikora.

Rwiyemezamirimo mu gutunganya kawa

Akomeza avuga ko yiteguye gukorana na buri munyarwanda mu bijyanye no kumufasha gutuma I Birori bye bigenda neza muri sirivise zo gutunganya I kawa, ni ukuvuga: mu birori by’ubukwe, Isabukuru,Abakozi bakora muri Za Office, yewe n’ ibigo by’Amashuri byifuza guhabwa izi serivise mu birori baba bateguye.

Yiyeguriye Gutunganya kawa

kugeza ubu ibikorwa bya Denise UWIDUHAYE bibarizwa mu karere ka bugesera ahitwa i Nyamata mu mujyi.

Yanditswe na:

Imanirankunda JeanPaul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *