KIRUNGA GROUP LTD: UBWIZA, UBUCURUZI N’AMAHIRWE MASHYA MU KARERE KA EAC

Abatari bake bakomeje kugana kirunga group Ltd

Mu rugendo rwo guteza imbere ubucuruzi, kwagura amasoko no kubaka ubufatanye hagati y’ibihugu, imurikagurisha mpuzamahanga rya EAC Trade Fair rikomeje kuba urubuga rukomeye ruhuriraho abikorera, abashoramari n’abacuruzi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Muri iri murikagurisha, twasanze Kirunga Group Ltd, ikigo gikomoka kandi gikorera muri Uganda, cyitabiriye iri serukiramuco ry’ubucuruzi gifite intego yo kumenyekanisha ibikorwa byacyo, kwagura umubano n’abakiliya ndetse no gushaka andi mahirwe y’ubucuruzi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Kwitabira EAC Trade Fair ni amahirwe akomeye kuri Kirunga Group Ltd yo guhura n’abafatanyabikorwa bashya, kumenyekanisha ibyo ikora no kwereka abitabiriye iri murikagurisha ubushobozi n’icyerekezo cyayo mu bucuruzi.

Ibi kandi bigaragaza akamaro ko kugira uruhare mu bikorwa bihuza ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho ubufatanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bifasha ibigo kwagura ibikorwa no kugera ku masoko mashya.

Ku bashaka kumenya byinshi kuri Kirunga Group Ltd, iri murikagurisha ni umwanya mwiza wo gusura aho ikorera, kuganira n’abayihagarariye no kumenya neza ibikorwa n’amahirwe y’ubufatanye itanga.

Kirunga Group Ltd, ikomeje kwiyegereza amasoko mashya no gushaka amahirwe arambye y’iterambere.

Umuyobozi mukuru wa Kirunga Group yabwiye Farmers Voice ko kurya neza ari ubuzima yongeraho ko iyo umuntu ariye neza aba yubatse ubuzima bwe kandi ko ariyo mpanvu yihaye intego yo kugaburira abatuye isi ibicuruzwa bifite ubuziranenjye bibasha gukomeza kubaho neza.

mu gihe iri murikagurisha rigifite iminsi kuko rizasozwa ku itariki 08/11/2026 abahaha basura barakangurirwa kugana aho Kirunga group irimo gutangira serivise zayp mu ihema ryegeranye no kwa Nyirangarama.

Kirunga Group Ltd ubusanzwe ifite ikicaro mu gihugu cya uganda ikaba ifite amoko 24 y’ibiribwa aho mu kuri ubu mu Rwanda bahazanye amoko ane arimo kawunga nziza, ifu y’uburo, ifu y’igikoma ikoze mu bihaza ndetse ku bantu bakora sport babazaniye ifu ituma abantu bakora umubiri izwi nka Body Booster.

Umuyobozi mukuru wa Kirunga Group Ltd

Yanditswe na:

IMANIRANKUNDA Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *