Ubworozi bw’ihene ni nk’uruganda ruto ruri mu rugo, rwinjiza amafranga bucece ariko bikagaragara. Aya matungo, akarya ibintu hafi ya byose kandi zigatanga umusaruro mu gihe gito . ibi ni bmwe mu makuru yuzuye yagufasha gutangira cyangwa kunoza ubworozi bw’ihene:
1. Akamaro k’ubworozi bw’ihene
- Inyama n’amata: Inyama z’ihene zirakunzwe cyane, amata yazo akagira intungamubiri nyinshi.
- Ifumbire: Amase y’ihene ateza imbere uburumbuke bw’ubutaka.
- Igishoro kidahenze: Ugereranyije n’inka, ihene zisaba igishoro gito.
- Kwihangana: Zibasha kwihanganira indwara no kubaho ahantu hatandukanye.
2. Amoko y’ihene
- Ihene z’iwacu (local): Zirihangana, zororoka neza, ariko zitanga umusaruro muto.
- Ihene z’amata (Toggenburg, Alpine, Saanen): Zitanga amata menshi, zisaba kwitabwaho cyane.
- Ihene z’inyama (Boer): Zitanga inyama nyinshi, zikura vuba.
Ariko nanone inama zatangwa ni uko Guhuza ihene gakondo n’izigezweho (crossbreeding) bitanga umusaruro mwiza ku mworozi.
3. Ibiryo by’ihene
Ihene ahanini zikunda kurisha ishyamba ahanini ntizitoranya:
- Ibyatsi: Napier, Guatemala, Setaria
- Amashami y’ibiti: Calliandra, Leucaena, Sesbania
- Ibisigazwa by’imyaka: Ibigori, ibishyimbo, ibitoki
- Amazi meza buri gihe
4. Ikiraro cy’ihene
- Igomba kuba isukuye, ifite umwuka, itarimo amazi ahagaze
- Kuzamura hasi (slatted floor) bifasha kwirinda indwara
- Gushyiramo aharyamirwa n’aho zirira hihariye
5. Ubwitonzi n’ubuzima
- Gukingira indwara (PPR, Pasteurellosis)
- Kuvura inzoka (deworming) buri mezi 3
- Kwitandukanya kw’ihene zirwaye n’inzima
- Isuku y’aho zirira n’aho ziryama
6. Kororoka
- Ihene itwita nyuma y’amezi 5
- Ishobora kubyara inshuro 2 mu myaka 3
7. Isoko n’inyungu
- Ihene igurishwa neza mu minsi mikuru no ku masoko y’inyama
- Amata ashobora kugurishwa cyangwa agatunganywa (yogourt, fromage)
Umusozo
Ubworozi bw’ihene ni nk’urugendo rutangira n’intambwe nto, ariko rukagera kure. Iyo ubwitayeho neza, ihene iguha inyungu idasakuje ariko ihoraho kandi uwabigize umwuga ahora akirigita ifaranga.



